Print

Perezida wa Zimbabwe yari apfuye Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 June 2018 Yasuwe: 4161

Mu butumwa Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yacishije kuri Twitter yavuze ko Imana yamurokoye kuri iki gicamunsi kuko ngo hari igisasu cyo mu bwoko bwa bombe cyaturikiye mu ntera nto uvuye aho yari ari.

Mnangagwa yari yagiye kwiyamamaza mu mugi wa Bulawayo ubwo igisasu cyaturikaga kigakomeretsa Visi Perezida we witwa Kembo Mohadi.

Cyaturitse nyuma gato y’uko yari arangije ijambo yagezaga ku bamushyigikiye mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba taliki 30, Nyakanga, 2018.

Mnangagwa yanditse ati: “ Hari igisasu cyaturikiye hafi y’aho nari ndi ariko igihe cyanje ntikiragera.”
BBC yanditse ko umugi wa Bulawayo wiganjemo abahoze bashyigikiye umukambwe Robert Mugabe wavanywe ku butegetsi n’ingabo za Zimbabwe mu Ukwakira 2017 zikamusimbuza Mnangagwa wahoze ari Vise Perezida we.

Umunyamakuru wa AFP yavuze ko nyuma y’uko igisasu gituritse abantu bakwiye imishwaro, Perezida Mnangagwa ashyirwa mu mudoka z’abamurinda bahita bataha vuba vuba.

Umuvugizi wa Perezida witwa George Charamba yabwiye the Zimbabwe Herald ko hari abagera ku ikenda bakomeretse ubu bari kwitabwaho n’abaganga.

Ngo Vise Perezida yakomeretse ku maguru ariko ngo ari guhabwa ubufasha bukenewe kandi ngo hari ikizere ko akira vuba.

Undi wakoretse ni umugore wa Gen Constantino Chiwenga witwa Marry Chiwenga.
Perezida Mnangagwa ngo yahise ajya gusura uyu mugore mu bitaro.