Print

Kroos arokoye Ubudage bwari busezerewe rugikubita mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2018 Yasuwe: 1498

Muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Sochi,Ubudage bwahabwaga amahirwe yo gutsinda Sweden ku buryo bworoshye,bwatangiye umukino buri hasi ndetse impinduka umutoza Joachim Low yakoze mu bakinnyi ntacyo zigeze zimumarira kuko ikipe yari ku rwego rwo hasi cyane.

Uku gutangira abakinnyi b’Ubudage bari ku rwego rwo hasi ndetse bari gukina nta ntego bafite byatumye ku munota wa 32 umukinnyi Toivonen atsinda igitego nyuma y’umupira watakajwe na Toni Kroos ba myugariro barimo Hector na Rudiger ntibabasha kuzibira uyu rutahizamu wa Sweden.

Ubudage bwarangije igice cya mbere bukina umupira udasobanutse wiganjemo guhererekanya hagati mu kibuga nta gusatira izamu, mu gihe Sweden yo yacungiraga ku mipira aba Badage batakazaga bagakora Contre attack zikomeye.

Mu ikipe y’ubudage yabanje mu kibuga harimo abakinnyi 2 babanje mu kibuga benshi bavuze ko ntacyo bayimariye barimo Julian Draxler na Thomas Muller we waje kurangiza umukino ari ku rwego rwo hasi mu gihe Draxler yasimbuwe na Mario Gomez igice cya kabiri kigitangira.

Ubudage bwatangiye neza igice cya kabiri ndetse buhita bubona igitego ku munota wa 48 w’umukino gitsinzwe na Marco Reus ku mupira mwiza yahawe na Toni Kroos,agakozaho ivi ukijyana mu izamu.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 amakipe yombi yatangiye gucungana ariko Ubudage bukagenda bwotsa igitutu Sweden cyane ko bwari bukeneye amanota 3 kugira ngo bugaruke mu ruhando rwo gushaka itike ya 1/16 cy’irangiza,kuko bwatsinzwe na Mexico igitego 1-0.

Ku munota wa 82 ikipe y’Ubudage yashakaga igitego cy’intsinzi yahuye n’uruva gusenya kuko myugariro wayo Jerome Boateng yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo umutuku kubera ikosa yakoreye rutahizamu wa Sweden Marcus Berg.

Ubudage bwahushije ibitego byabazwe mu minota ya nyuma cyane cyane umutwe Mario Gomez yateye umunyezamu Olsen akawushyira muri Koluneri.

Iminota 90 yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 5 yahiriye Ubudage kuko nyuma yo kwinjira k’umusore Brandt,Sweden yasatiriwe cyane byatumye umukinnyi Durmaz akorera ikosa Werner hafi y’urubuga rw’amahina yatewe na Kroos ijyamo,Ubudage butahana amanota 3 ku kaburembe.

Mu mukino wa nyuma Ubudage bukwiye gukosora imikinire yabwo, buzakina na Koreya y’Epfo mu gihe Sweden igomba gutsinda Mexico ibitego byinshi kugira ngo ibashe gukomeza muri 1/16.