Print

Messi niwe uzapanga ikipe izahura na Nigeria nyuma yo guhagarika Sampaoli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2018 Yasuwe: 2873

Nyuma yo kutitwara mu mikino 2 yo mu itsinda D abakinnyi ba Argentina babwiye perezida w’ishyirahamwe rya ruhago muri Argentina AFA witwa Jorge Burruchaga ko bifuza kwitoranyiriza abakinnyi 11 bagomba gukina umukino wa Nigeria aho kuba umutoza Sampaoli arabibemerera.

Sampaoli yambuwe inshingano n’abakinnyi

Mu mukino wo gupfa no gukira bafitanye na Nigeria ku wa Kabiri,byitezwe ko ikipe izapangwa na Lionel Messi afatanyije na Mascherano na Kun Aguero n’abandi bake kugira ngo babashe kubona amanota 3.

Abakinnyi babwiye Sampaoli ko azahitamo kubatoza cyangwa akabireka nyuma yo kumwambura inshingano ze bakazigabanya ubwabo.

Argentina ishaka kubona umwanya wa 2 kugira ngo igere mu mikino ya 1/16 cy’irangiza, irasabwa gutsinda Nigeria ibitego byinshi ndetse bakagira amahirwe Iceland ntitsinde Croatia mu mikino ya nyuma yo mu itsinda ryabo rya D.