Print

Filimi z’urukozasoni zatumye umugabo afata ku ngufu umukobwa bari kumwe mu modoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2018 Yasuwe: 4940

Uyu mugabo wabaswe na filimi z’urukozasoni,yarebye filimi z’urukozasoni zibanda ku mugabo n’umugore bahuriye muri taxi bakaganira bikarangira basambanye,bituma ahimba umutwe afata imodoka ye ajya kuyiparika aho taxi zitegerereza abagenzi kugira ngo abone umugore asambanya ,umukobwa amusabye kumutwara birangira amufashe ku ngufu.

Ubwo yategwaga n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20,Ahmed ntiyazuyaje yahise amutwara birangira amufashe ku ngufu,agira ibyago afatwa na camera zo ku muhanda zamukozeho mu rukiko.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ko ijipo uyu mukobwa yari yambaye yari ngufi cyane byatumye ananirwa kwihangana,umubiri we utuma akora icyaha.

Uyu mugabo yashinjwe ko yafashe ku gufu uyu mukobwa ubwo yari ageze hafi y’iwabo,akamusaba ko baryamana akabyanga we akabikora ku ngufu.