Uyu mupadiri wambaraga mu buryo budasanzwe ndetse nk’umuraperi wa nyawe yamaze kwandikirwa urwandiko rumuhagarika umwaka wose adatanga amasakaramentu ndetse atigisha kubera kwihebera iyi njyana ya Rap.
Ogalo yambaraga ikabutura imbere ya rubanda aakaririmba Rap
Nkuko byatangajwe na musenyeri Charles Kochiel,uyu mupadiri yahagaritswe umwaka wose kugira ngo ahindure uburyo bw’imigishirize ye ndetse ave muri Rap yari yaramutwaye umutima.
Mu Rwanda naho hari Padiri w’umuraperi witwa Jean François Uwimana
Padiri Ogalo w’imyaka 45 yavuze ko yakoreshaga Rap mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kuva mu bibi rukagarukira Yezu ndetse kenshi yababwiraga kuva mu biyobyabwenge.
Ubu ni ubutumwa bukomeye kuri Padiri w’Umunyarwanda witwa Jean François Uwimana wo muri Diyoseze ya Nyundo,ukora injyana ya Hip Hop byeruye ndetse akaba amaze imyaka isaga 3 akora iyi njyana.