Print

Abanya Kenya batunguye benshi kubera ikintu basabye Keri Hilson ko yazabazanira ubwo azaba aje kubataramira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2018 Yasuwe: 1461

Uyu muhanzikazi ukora injyana ya R&B yamaze kwemeza ibinyujije kuri twitter ye ko azasusurutsa abanya Kenya ku wa 03 Kanama uyu mwaka ndetse agakora ibikorwa by’urukundo abinyujije mu muryango yashinze witwa “TheKeriHilson Foundation”,byatumye abanya Kenya bamwisabira isukari.

Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko isukari yo muri Kenya itujuje ubuziranenge ndetse bamwe mu banya politiki bakomeye batungwa agatoki ko babigizemo uruhare byatumye abafana b’uyu muhanzi batebya ko bifuza isukari yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ndetse iki cyamamare cyazaza kiyizanye.

Reba ibyo bamwe mu bafana bandikiye Keri Hilson babinyujije kuri Twitter:

Shosho Light: @KeriHilson come with sugar
Adam Maina: She’s enough sugar
Dru: Yes!! Akuje na su-keri
Nezzy1: Sukari ilete sukari ingine
Frank Ubegi: Lazima uambie wageni shida tunazo.