Print

Yakubise umuvandimwe we aramwica kubera ikigori

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 June 2018 Yasuwe: 2805

Umugabo w’ imyaka 48 afungiye kuri polisi mu karere Apac akurikiranyweho kwica murumuna we wari ufite imyaka 22 y’ amavuko Bosco Opio, ku wa Gatanu nyuma y’ uko amubonye yokeje ikigori avuga ko yari yakuye mu murima we.

Amaze kwica murumuna we yahise ahunga kuko abaturanyi be bari bazabiranyijwe n’ uburakari bashaka kumukuramo umwuka. Gusa polisi yarakurikiranye imuta muri yombi ejo ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2018.

Umupolisi ushinzwe kugenza ibyaha kuri sitasiyo ya Apac Madame Pamela Aguti kuri uyu wa mbere yemeje ko uyu mugabo bamufite ndetse ko akurikiranyweho icyaha cy’ ubwicanyi nk’ uko Dail monitor yabitangaje.

Yagize ati “Ntabwo bisanzwe ko umuntu afata icyemezo cyo kwica umuvandimwe we kubera agace k’ ikigori. Ibi ni ubuturage abantu bakwiye guhindura imyumvire. Ni gute umuntu yakwica undi muri ubu buryo?”

Madamu Aguti yavuze ko bidatinze uyu mugabo azagezwa imbere y’ urukiko kuko dosiye ye yamaze gushyikirizwa abashinjacyaha.