Print

Portugal na Espagne bazamutse biyushye akuya kandi barahabwaga amahirwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2018 Yasuwe: 1150

Mu mikino yari itegerejwe na benshi yo mu itsinda B,ikipe ya Iran inganyije na Portugal igitego 1-1 mu mukino wagoye Cristiano Ronaldo na bagenzi be,basabwaga inota rimwe bagakomeza.

Portugal yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyiza cyane cyatsinzwe na Ricardo Quaresma ku mupira yateye mu Nguni yo hepfo umunyezamu wa Iran ntiyabasha kuwugarura.

Portugal yatangiye igice cya kabiri ishaka ikindi gitego ndetse biza kuyihira ku munota wa 53 ubwo Cristiano Ronaldo yategerwaga mu rubuga rw’amahina,umusifuzi Enrique Caceres akabanza kwanga penaliti gusa akaza kuyemeza abifashijwemo na VAR,uyu rutahizamu ayiteye umunyezamu wa Iran ayikuramo.

Ikipe ya Iran yatangiye gushaka igitego kuko yari iziko isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze,byatumye abakinnyi ba Portugal bahererekanyaga umupira batangira gukora amakosa.

Ku munota wa 83 Cristiano Ronaldo yakubise inkokora umukinnyi wa Iran ku bushake mu kibuga haba kavuyo katumye umusifuzi Caceres yitabaza VAR kugira ngo arebe iri kosa,afata icyemezo cyo kumuha ikarita y’umuhondo aho kuba umutuku ibintu byateje akavuyo ku ruhande rwa Iran yifuzaga ko Ronaldo asohorwa mu kibuga.

Mu minota y’inyongera myugariro Cedric Soares yakoze umupira mu rubuga rw’amahina ,abakinnyi ba Iran bateza akavuyo katumye umusifuzi yongera kwitabaza VAR arayemeza,iterwa neza na Karim Ansarifard,umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ku rundi ruhande hari umukino nawo utavuzweho rumwe kubera imisifurire aho ikipe ya Espagne yanganyije na Morocco ibitego 2-2 byatsinzwe na Isco na Iago Aspas watsinze igitego umusifuzi akemeza ko yaraririye nyuma akaza kucyemeza hitabajwe VAR mu gihe Morocco yatsindiwe na Khalid Boutaib naYoussef En-Nesyri.

Portugal yarangije ku mwanya wa 2 mu itsinda B izahura na Uruguay yabaye iya mbere mu itsinda A ibikesheje gutsinda Uburusiya uyu munsi ibitego 3-0,mu gihe Espagne mu itsinda B izahura na’Uburusiya bwa 2 mu itsinda A.Misiri yatsinzwe na Saudi Arabia ibitego 2-1 mu wundi mukino wo mu itsinda A.