Print

Umugore wa Ama-G The Black yakorewe ibirori bya “Baby Shower” [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 June 2018 Yasuwe: 2660


Uwase Liliane umugore wa Ama-G The Black yakorewe ibirori bya “Baby Shower” kuri iki Cyumweru taliki 24 Kamena 2018, aho inshuti ze zirimo abagore n’abakobwa bamuhaye impano zitandukanye baha ikaze umwana w’imfura agiye kubyara.

Ibi birori byabereye murugo rwa Ama-G the Black ruhereye i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro aho uyu muhanzi asanzwe atuye.

Ama-G na Uwase bagiye kwibaruka umwana wabo wambere nyuma y’amezi agera kuri atandatu bakoze ubukwe bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo muburyo bwemewe n’amategeko mu mihango y’ubukwe yabaye taliki ya 26 Ukuboza 2017.

Uyu mwana Ama-G agiye kwibaruka ntabwo ari uwa mbere kuri we kuko asanzwe afite undi mwana w’umuhungu yabyaranye n’umugore wa mbere batandukanye ndetse banabagana muri uru rugo Ama-G asigaye abanamo na Uwase Liliane.



Comments

Kabana 26 June 2018

Abantu batekereza barwanye ibi bintu abakobwa badukanye bya bride & baby shawer. Ibi mbona ari ubukunguziiiiiiiii


Kabana 26 June 2018

Abantu batekereza barwanye ibi bintu abakobwa badukanye bya bride & baby shawer. Ibi mbona ari ubukunguziiiiiiiii