Print

Wa musore wo muri Mali warokoye umwana muto i Paris yahawe igihembo muri BET Awards[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 June 2018 Yasuwe: 3629

Mamoudou Gassama w’imyaka 22 akomeje kugira amahirwe adasanzwe abikesha igikorwa cy’ubutabazi yakoze nawe ubwe atari yiteguye ikizavamo.

Gassama yarokoye umwana ubuzima bwe bwari mu kaga akoresha igihe cy’amasegonda mirongo itatu yurira etaje, atabara umwana wari ku igorofa rya Kane, kuva icyo gihe uyu musore yahise aba icyamamare, bukeye bwaho Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yahise amutumira amwakirira mungoro y’umukuru w’igihugu amwambika umudari ndetse ahita ahabwa akazi n’ubwenegihugu, nyuma y’imyaka myinshi adakandagira iwabo, yahise afata urugendo ataha iwabo naho yakirwa nk’umwami kuko yakiriwe na Perezida w’igihugu cye.

Mamoudou Gassama yari amaze igihe kinini aba kumugabane w’iburayi yihishahisha ntabyangombwa agira, ariko kuri ubungubu ni umwe mu bantu babayeho neza cyane ndetse ari gushimirwa ubutitsa.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 24 Kamena 2018 mu birori byabereye Microsoft Theater i Los Angeles, California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mamoudou Gassama yahawe igihembo cya BET Humanitarian Awards 2018 nk’umwe mubakoze igikorwa cy’indashyikirwa yagihawe hamwe n’abandi batandukanye nka James Shawn Jr, Anthony Borges, Naomi Wadler, Justin Blackman na Shaun King.

Uyu musore abenshi bise Spederman wa Afurika, avuga ko ibyo kurokora uyu mwana yabikoze atitaye kukizavamo ngo we icyo yari agamije kwari ukorokora ubuzima bw’umwana yabonaga buri mukaga ubwo yitambukiraga mu muhanda akabona abantu benshi bashungereye umwana wanaganaga kuri etaje.



Comments

mg 26 June 2018

mujye mureba ibyo mwanditse mbere yo kubyohereza uragira uti wa musore wo muri Ghana nyuma uti umusore wo muri Mali ubwo twamenya akomoka he?