Print

Mo Salah ari gushinjwa gukora igikorwa kigayitse mu gikombe cy’isi bise nko kwivanga mu bitamureba

Yanditwe na: Martin Munezero 26 June 2018 Yasuwe: 4119

Amakuru akaba avuga ko hanyowe brutal ebyiri n’ibindi binyobwa bikarishye cyane mu muhango wo kwinezeza no kwishimira ukuba baratandukanyijwe n’amateka y’agace ka Chechnya uhereye mu itsindwa ry’icyahoze ari Republika y’Abasoviyete, igikorwa benshi bafashe nko kwivanga muri politiki kandi ari umukinnyi wa ruhago.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu cya Egypt rikababa ryagaye bikomeye biriya bikorwa Salah yakoze ndetse ritangaza ko ibikorwa by’umupira w’amaguru ntaho bihuriye na politiki kandi nta na rimwe politike izigera yivanga mu by’umupira w’amaguru.

Aha batangaje ko ubu icyo bari bashyize imbere ari ibikorwa byo guhatanira gukomeza gukina mu gikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cy’u Burusiya ibindi byo nta cyo babirebaho.

Uyu muyobozi we yatangaje ko ibyo yavuze bijyanye no kuba Salah yarivanze mu bya politiki ngo abifitiye ibimenyetso aho yagaragaje abaturage bo muri kiriya gihugu cy’u Burusiya batuye mu gace gashyira amajyepfo y’u Burusiya nk’abahamya bo kubyemeza, yagaragaje ko bafatanyije n’ikipe mu myitozo itandukanye kandi n’uyu muyobozi wabo yahaye amahirwe Mohammed Salah yo kugaragara ari kumwe na we,ndetse ngo banifotoje bari kumwe mu ijoro ryo kuwa gatanu.