Print

Umubyeyi ikinya cyamuremaje ingingo ahawe miliyoni 48 ziribwa na mukeba we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 June 2018 Yasuwe: 3510

Umuryango wa Tuyisenge Christine uvuga ko wari warabujijwe gusura uyu mubyeyi wabaye paralyze bitewe n’ ikinya cyo kwa muganga.

Minisiteri y’ ubuzima ifatanyije n’ ibitaro bya CHUB bamuhaye impozamarira ingana na miliyoni 48, umugabo ayubakamo inzu ashakiramo undi mugore, Tuyisenge yicishwa inzara n’ agahinda kuva ubwo kugeza ubu hari hashize imyaka 8 abayeho atyo nk’ uko bivugwa n’ umuryango we.

Umwe muribo yagize ati “Ni inshoreke yaje kurongoreramo aho ngaho, bakajya bamwicisha inzara, ntibongeye kumuvuza, ntiyongeye kwitabwaho, yarongeye asubira inyuma yagiraga ibiro 90 ariko ubu ntarengeje ibiro 15”

Umunyamakuru wa TV1 wakurikiranye iyi nkuru yageze aho uyu mubyeyi Tuyisenge w’ abana babiri arwariye asanga atabasha kuvuga kubera inzara. Ku isaha ya saa cyenda ubwo uyu munyamakuru yageraga I Gasange mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo yasanze uyu mubyeyi ntacyo arashyira ku munwa kuva bwacya kuko mukeba we yamuhaga ifunguro igihe ashakiye.

Tuyisenge mu ijwi ryumvikanamo intege nke yasabye uyu munyamakuru kumuha kuri Jus yari afite anasaba abo mu muryango we ko bamukura muri ubwo buzima bushaririye yari amazemo imyaka 8.

Fulgence Kamali, mu izina ry’ umuvugizi wa Minisiteri y’ ubuzima yavuze ko aya mafaranga miliyoni 48 yatanzwe n’ ibitaro bya CHUB bimaze kugira amasezerano n’ umuryango wa Munyeshyaka Jean Damascene ngo uzite kuri uyu murwayi.

Munyeshyaka yanze kugira icyo atangariza TV1 kuri iki kibazo ahubwo abwira uyu munyamakuru ko iyi nkuru nayitangaza bimugwa nabi.

Ati “Icyo ni ikibazo kiri personnel nujya kugitwara mu bitangazamakuru nyamuna ntusemere n’ igitangazamakuru”

Umuryango wa Christine Tuyisenge ufatanyije na polisi yo mu murenge wa Nduba wamuvanye muri urwo rugo bajya kumwitaho, ubu noneho ngo abasha kuvuga, mugihe mbere ururimi rwasaga n’ urwagobwe.

Uyu muryango uvuga ko ibyo Tuyisenge Christine yakorerwaga ari ‘Itoteza n’ iyica rubozo rigambiriwe’.