Print

Umugabo kubera kudatera akabariro umugore we yamumenyeho amazi yabize [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 26 June 2018 Yasuwe: 2970

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Bukedde cyo muri ganda cyavuze ko umugabo witwa Ephraim Luyira ufite imyaka 36 y’amavuko yasutsweho amazi ashyushye n’umugore we wa 2 mu bagore 3 yashatse witwa Betty amuziza ko atagitanga ayo kugura ibirayi ndetse agashinjwa kunywa agasembuye cyane.

Amakuru dukesha iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko uyu mugabo nanone yashyinjwaga kuba adakemura inshingano z’ urugo nk’ umugabo washatse ,ngo ibi byatumaga abagore be bashyamirana bityo bigatuma mu rugo hahoramo amakimbirne ashingiye ku kuba umutware yarirengagije ibyari nk’ inshingano ze.

Umugore we Betty utigeze agira byinshi avuga ku mubano we n’ umugabo yavuze ko yararambiwe ibyo umugabo we amukorera bityo bigatuma atafata umwanya wo kujya kwicuruza niko gushaka amafaranga yo kugura umuti wongerera ubushake umugabo bwo gutera akabariro mu gihe yarabiganirije umutware we ngo yabanje yagize umujinya umugore niko guhita afata amazi ayamumena ku kuboko kurashya.

Umuvugizi wa Police C/ASP Luke Owoyesigyire muri Uganda yavuze ko uyu mugabo yajyanwe kwa muganga ndetse ko uyu mugore we acumbikiwe kuri Police ya Uganda , aheraho asaba abantu bubatse ingo ngo bajya baganira ku bibazo bivugwa mu mu ryango wabo mu kimbo cyo kwihanira cyangwa gukoresha umujinya w’indengakamere.