Print

Kagere Meddie agiye guhembwa akayabo k’amamiliyoni mu ikipe ya Simba SC yerekejemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2018 Yasuwe: 1667

Uyu mugabo uheutse kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda mu minsi ishize,icyo ari gukoraho kiri guhinduka zahabu muri uyu mwaka wamuhiriye,kuko bivugwa ko azajya ahembwa ibihumbi 450 by’amashilingi ya Kenya buri kwezi nk’umushahara we (angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 800 by’amanyarwanda).

kagere yari indashyikirwa muri Kenya

Kagere Meddie yahisemo kwigira mu ikipe ya Simba SC atera umugongo Yanga SC nayo yamushakaga cyane gusa yo ntizasohokera Tanzania umwaka utaha kubera umwaka mubi wa shampiyona yagize.

Meddie Kagere yasinyiye rimwe na myugariro w’umunya Cote d’Ivoire Serge Wawa Pascal umenyerewe muri iki gihugu cya Tanzania cyane ko yakinnye mu ikipe ya AZAM.

Kagere yabengutswe na Simba SC ubwo yayitsindaga igitego mu minsi ishize mu irushanwa rya SportPesa,afasha ikipe ya Gor Mahia kwegukana igikombe kizatuma icakirana na Everton kuri stade ya Goodson Park.