Print

Malawi: Abafite ubumuga bw’ uruhu rwera bagiye kwiyamamariza kuyobora igihugu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 June 2018 Yasuwe: 624

Overstone Kondowe, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ abafite ubumuga bw’ uruhu muri Malawi, yabwiye Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ati: "Turashaka kwereka rubanda ko dufite ikindi turi cyo kirenze icyo turi kubera uruhu rwacu".
Ishyirahamwe riyobowe na Bwana ryijeje ko rizatanga abakandida batandatu mu matora ya perezida n’ay’abadepite, mu cyo bemeza ko kizahindura imyumvire ya rubanda ku bantu bafite ubu bumuga.

Muri Malawi, cyo kimwe no mu bindi bihugu byo mu karere Malawi iherereyemo, abafite ubumuga bw’ uruhu barahigwa kubera ko hari abafite imyemerere ko ibice bimwe by’imibiri yabo bitera ishaba ndetse bigatanga n’ubukire.

Mu mwaka wa 2016, impuguke y’umuryango w’abibumbye watanze impuruza ko abafite ubumuga bw’ uruhu rwera bo muri Malawi bagera ku bihumbi 10 bari mu byago byo "gushiraho" niba bakomeje kwicwa kubera ibice by’imibiri yabo baba bashakwaho.

Imva z’ abafite ubumuga bw’ uruhu rwera nazo ziribasirwa aho abakora ibikorwa by’urugomo bazikuramo amagufa bakayagurisha.

Abaharanira uburenganzira bw’ abafite ubumuga bw’ uruhu rwera bavuga ko ubukene bugira uruhare mu byo bacyekwaho ndetse no kwemeza ko ibice by’imibiri yabo bishobora gucuruzwa ku kayabo k’amafaranga.