Print

Umwana muto ufite umutwe munini cyane akomeje gutera agahinda abatari bake anasabirwa inkunga

Yanditwe na: Muhire Jason 27 June 2018 Yasuwe: 2287

Amafoto agaragaza umwana muto ufite umutwe munini mu buryo budasanzwe aho bivugwa ko atuye mu gihugu cya Kenya akomeje kubica bigacika hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bakomeje kuyagarukaho bavuga byinshi bitandukanye kubera agahinda baterwa nuwo mwana wavukanye uburwayi budasanzwe.

Aya mafoto yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Facebook, agaragaza umwana muto w’umuhungu mu buribwe bwinshi aterwa n’uburwayi bwibasiye umutwe we, aho binatangazwa ko kuri ubu uyu mwana ari gukurikiranwa n’abaganga, aho ahabwa imiti ifite ubushobozi bwo gukamura amazi yo mu mutwe no mu bwonko izwi ku izina rya Hydrocephalus.

Abantu benshi batangajwe nn’ iyi ndwara yibasiye uyu mwana ndetse ko kuri ubu umuryango w’ uyu mwana usaba abagifite umutima w’impuhwe kuba bagira ubufasha bamugenera banarushaho kumusengera basaba n’ubufasha buturuka ku Mana kugirango azakire iyi ndwara ituma umutwe ubyimba uko bwije nuko bucyeye.


Comments

joanna 27 June 2018

no mu rwanda arahari,mu murenge wa ntongwe akarere ka ruhango