Print

Bebe Cool ukunzwe muri Uganda yasesekaye mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 27 June 2018 Yasuwe: 893

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool ni umuhanzi wo muri Uganda umaze kubaka izina muri Afurika y’ iburasirazuba ndetse n’ahandi ku isi , kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kamena Ahagana kw’ isaha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice nibwo yarageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe maze yakiranwa ibyishimo byinshi n’abari bamutegereje.

Mu Kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko anezewere cyane ndetse ko mu Rwanda ahishimira cyane ndetse yizeza abakunzi be ko batagomba kubura kuko ahishiye byinshi abazaza mu gitaramo cye Abajijwe ku bijyanye n’abahanzi Nyarwanda yavuze ko hari azi benshi barimo Alpha Rwirangira ariko ashimangira ko mubo aherutse gukorana nabo ari Charly na Nina kuko bagereje kumwereka uburyo yaririmba mu kinyarwanda akaba yarabyishimiye cyane kuko ngo burya umuziki ni ururimi.

Biteganyijwe yuko mu minsi igera kuri itatu agiye kumara mu Rwanda azakora ibiganiro ku maradiyo na televiziyo mu rwego rwo Kwamamaza zimwe mu ndirimbo ze nka Up & Whine , I do ndetse n’izindi .