Print

Ragga Dee nyuma y’imyaka 2 agizwe ambasaderi agiye gukorera igitaramo i Kigali

Yanditwe na: Muhire Jason 27 June 2018 Yasuwe: 641

Umuhanzi Daniel Kazibwe uzwi nka Ragga Dee wamamaye muri Uganda ndetse akanakundwa cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane zirimo “Ndigida”, “Oyagala Cash” n’izindi. Yatumiwe mu gitaramo cy’ urwenya kiswe Seka Live kizabera muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abandi banyarwenya batandukanye barimo Nkusi Arthur wateguye iki gitaramo Pablo Kimuli na mugenzi we Alex Muhangi uzwiho gusetsa cyane ndetse n’abandi .

Twakwibutsa ko Ragga Dee Muri Mata 2016, aribwo yatsinzwe amatora ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi, inshingano yahawe na Perezida Museveni basanzwe buzura cyane.