Print

Perezida Kagame yatangije ibikorwa by’ uruganda rukora imodoka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 June 2018 Yasuwe: 2410

Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazatangira giteranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kigo ari intambwe nshya y’urugendo rw’impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda na Afurika, kikaba n’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bakwiye ibyiza, aho guhora bahendwa n’ibyakoze.

Yagize ati “Afurika ntikeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoreshejwe. Iyo ugiye no kureba usanga wishyuye igiciro kinini. Niba wishyura igiciro kinini ku byakoreshejwe, kuki utacyishyura ugura ikintu gishya. Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza kandi ubu ni bumwe mu buryo bwo kwerekana ko bashobora kubigura.”

Perezida Kagame yijeje ko uru ruganda ruzatanga imirimo kandi narwo rukunguka kuko Abanyafurika aribo usanga bagura ibintu byinshi ku Isi; yijeje Volkswagen ko nta kabuza Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange bazayibera abakiriya.

Nibura abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo kubera iki kigo cya Volkswagen cyatangiye gukorera mu Rwanda. Imodoka ya mbere cyateranyirije mu Rwanda ya VW Polo iragura 23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari nayo ihendutse.