Print

Undi Mugore muri Uganda yasakaje amafoto ye ari gukora ibikorwa by’urukozasoni

Yanditwe na: Muhire Jason 27 June 2018 Yasuwe: 6367

Don Zella ukunze kwiyita umuherwekazi muri Uganda ndetse akaba ari umwe mu bakobwa bavugwaho gukoresha ibiyobyabwenge cyane abinyujije kuri Instagram yashyize hanze ifoto igaragaza aryamye hejuru y’umugabo utamenyekanye yambaye umupira ku gice cyo hejuru mu gihe igice co hasi wabonaga ko nacyo yambaye .

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Ayola.tv cyakomeje kivuga ko nyuma yuko uyu mugore ashyize hanze iyi photo ye yahise ayisiba igitaraganye nyuma yuko bamwe mu mubamukurikira bari batangiye kumutuka ndetse bamubwira ko kwiyandarika Atari byiza.

Ibi bibaye nyuma yuko mu gihugu cya Uganda hasohotse itegeko rihana buri muntu wese usakaza amashusho y’urukozasini aho bivugwa ko Do Zella ashobora kujyanwa mu nyiko kubera ibikorwa bigayitse yakoze.

Twakwibutsa ko mu mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka aribwo umunyamidelikazi Judith Ahead aribwo nawe yashyizweho hanze yambaye ubusa ,kuri ubu nawe akaba akiryozwa ibyaha birimo gusakaza amashusho ateye isoni ku mbuga nkoranyamba aho ashobora gufungwa igihe kingana n’imyaka 2 ndetse agatanga izahabu y’amashiringi ya Uganda miriyoni 10.