Print

APR FC yashyize hanze abakinnyi 20 izakoresha muri CECAFA Kagame Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2018 Yasuwe: 806

Iyi kipe iraza guhaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa kane yerekeze i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania,ntiyitwaje rutahizamu Nshuti Innocent uri hafi kwerekeza hanze y’u Rwanda mu igeragezwa mu gihe Bizimana Djihad we atakiri umukinnyi wayo.

APR FC yatumiwe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba ry’uyu mwaka, isimbura St George yo muri Ethiopia yikuye mu irushanwa.

APR FC iri mu itsinda C hamwe na Singida United yo muriTanzania, Simba SC nayo yo muri Tanzania na Dakadaha yo muri Somalia, izatangira irushanwa ku wa 29 Kamena 2018 ihura na Singida United.

Iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup, iteganyijwe kuva ku wa 28 Kamena kugeza ku wa 12 Nyakanga 2018, i Dar es Salaam muri Tanzania.

Abakinnyi APR FC izakoresha muri CECAFA Kagame Cup 2018:
Abazamu

Kimenyi Yves
Ntaribi Steven

Abakina inyuma:
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Rukundo Dennis
Ngabo Albert
Rugwiro Herve
Nsabimana Aimable
Buregeya Prince

Abakina hagati:
Mugiraneza Jean Baptiste
Buteera Andrew
Nshimiyimana Amran
Twizerimana Martin
Nkinzingabo Fiston
Sekamana Maxime
Itangishaka Blaise

Abataha izamu:
Hakizimana Muhadjiri
Iranzi Jean Claude
Savio Nshuti
Byiringiro Lague