Print

Mushiki wa Neymar yavunitse urutugu kubera kwishimira intsinzi ya Brazil [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2018 Yasuwe: 2053

Nkuko byatangajwe na televiziyo ya SporTV yo muri Brazil,uyu mukobwa yishimiye igitego cya musaza we batsinda Costa Rica,agongana n’umufana bari kumwe agwa hasi avunika urutugu ndetse biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.

Mu mafoto Rafaella yashyize kuri Instagram,yagaragaye urutugu rwe ruziritse nyuma y’aka kaga yahuye nako kubera kwishimira igitego cya Neymar.

Rafaella akunda kuba ari kumwe na musaza we Neymar cyane ndetse uyu rutahizamu wa PSG yishyizeho igishushanyo cya mushiki we ku rutugu.

Muri uyu mukino Brazil yatsinzemo Costa Rica ibitego 2-0 mu minota 6 y’inyongera,yakuyeho igitutu Neymar yashyirwagaho n’abafana nyuma yo kwitwara nabi ku mukino w’Ubusuwisi.