Print

Imyambarire y’umuhanzikazi Lady Gaga yatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2018 Yasuwe: 1962

Uyu muhanzikazi w’imyaka 32,yongeye kugaragaza ko adatinya ko abantu babona imyenya ye y’ibanga dore ko yari yambaye imyenda igaragaza imyenda ye y’imbere ndetse inkweto yari yambaye isi yatunguye benshi.

Benshi mu bamubonye mu mujyi wa New York ubwo yari agiye kuri Electric Lady Studios batunguwe cyane ndetse bakwirakwiza amafoto ye yibanda ku nkweto yari yambaye.

Lady Gaga yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Bad Romance,Alejandro n’izindi ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane kubera imyitwarire idahwitse ndetse bamushinja kenshi gukoreshwa n’imyuka mibi.