Print

Dore urutonde rw’ibihugu ku isi ushobora kwicirwamo mu gihe uri umukirisitu

Yanditwe na: Muhire Jason 28 June 2018 Yasuwe: 2442

Muri uyu mwaka wa 2018, umuryango Open Doors wagaragaje ko mu bihugu 50 byo hirya no hino ku isi, umuntu uhisemo kuba umukirisito aba ahisemo ikintu kizamugiraho ingaruka kuko abaho mu buzima bwo gutotezwa abandi bikanabaviramo kwicwa.

Abakirisito bo muri ibi bihugu tugiye kuvuga barafungwa, bagasahurwa imitungo yabo, bagakorerwa iyica rubozo, bagacibwa imitwe, abandi bagafatwa ku ngufu bazira ko bafite imyemerere yo kwizera ko Yesu Kirisito ari umwami n’umukiza wabo kandi akaba ari umwana w’Imana wapfuye akazauka ndetse n’indi myemerere ya gikirisito.

Ahanini, ibikorwa nk’ibi by’ubunyamaswa bikorwa n’abahezanguni biyitwikira imyemerere ya Kisilamu maze bagakorera iyica rubozo abakirisito mu buryo buhanitse dore abakirisito bagera kuri Miliyoni 215 baherereye ahatandukanye ku isi bahohoterwa buri mwaka.

1. Koreya ya Ruguru

Mu bihugu bitoteza abakirisito, Koreya ya Ruguru ni cyo gihugu gihagarariye ibindi. Muri iki gihugu gituwe na n’abaturage basaga Miliyoni 26, abakirisito bakibarizwamo barenze gato 1% gusa.

Muri iki gihugu, abaturage baba bagomba gusenga Perezida w’igihugu. Ibyo bituma abakirisito bemera Yesu nk’umwami wabo bagerageza gusengera mu rwihisho ariko na bwo barahigwa, bagatotezwa, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo rimwe na rimwe bakanicwa.

2. Afghanistan

Muri iki gihugu ubukirisito bufatwa nk’imyizerere itemewe mu gihugu. Abafite iyo myemerere rero baba bagomba kubigumana mu mutima wabo kuko ngo iyo babigaragaje n’imiryango yabo irabanga bikabaviramo no kwicwa. Nta nsengero zemewe muri iki gihugu.
Muri Miliyoni zikabakaba 37 z’abaturage, 1% gusa ni bo biyemeje kuba abakirisito ariko ngo babayeho mu buzima bubi bwo gutotezwa no kwicwa.

3. Somalia

Muri Somalia, Isilamu ari ryo dini ryemewe na Leta, gusengera mu rindi dini ntibyemewe kuko bifatwa nko kwigomeka kuri Leta. Umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab uvuga ko ugendera ku matwara akaze ya Kiyisilamu uhora ugaba ibitero kubiyemeje kuba abakirisito maze bakicwa.
Muri iki gihugu nta materaniro abaho nk’aya tubona mu nsengero ku minsi yo ku cyumweru no ku isabato ndetse muri iki gihugu nta muntu wemerewe gutunga Bibiliya. Muri Miliyoni zikabakaba 16 z’abatuye iki gihugu, umuntu umwe mu bantu ijana ni we uba ari umukirisito.

4. Sudan

Muri Miliyoni zikabakaba kuri 42 z’abatuye iki gihugu, abakabakaba 5% gusa ni bo bakirisito. Aha ho kuva muri Isilamu ujya mu idini rya gikirisito bihanishwa igihano cy’urupfu.

Amategeko y’iki gihugu akandamiza abakirisito bigatuma bahora bafungwa ubudasiba kandi bakunze kugabwaho ibitero bakicirwa mu nsengero no mu ngo zabo Leta irebera ikabirenza amaso.

5.Pakistan

Muri Miliyoni zisaga 200 z’abatuyeiki gihugu, harimo abakirisito benda kungana na 3% y’abaturage bose.
Abakirisito muri iki gihugu bafatwa nk’abantu bo mu cyiciro cyabo cyihariye. Abagore n’abana b’abakirisito bakunze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse insengero zikunze kugabwaho ibitero kandi amategeko y’igihugu ntaha abakirisito ubwinyagamburiro.

6. Eritrea

Iki gihugu gituwe na Miliyoni zikabakaba esheshatu mu gihe abakirisito bahatuye bangana na 40%. Abakiristo bafatwa nk’abanzi b’ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu. Ni yo mpamvu abakirisito muri Eritrea bakunze kugabwaho ibitero babasanze mu mazu yabo, bagakubitwa bikomeye cyangwa bagafungwa abandi bagashimutwa.

7. Libya

Iki gihugu gituwe n’abaturage benda kungana na Miliyoni zirindwi abakirisito bakaba bangana na 1%. Muri iki gihigu, guhinduka umukirisito uvuye mubayisilamu bifatwa nka sakirirego ndetse biviramo bamwe kwicwa. Kubwiriza ubutumwa mu ruhame ntibyemewe, ndetse no kwitwaza Bibiliya ku mugaragaro bisa naho bitemewe kuko ushobora kubizira.

8. Iraq

Iraq ituwe n’abasaga Miliyoni 39, muri bo abakirisito babarirwa kuri 1%. Icyihebe Saddam Hussein amaze kwicwa, abakirisito benshi bari muri iki gihugu bahise bahunga igihugu kuko bahise batangira guhigwa bukware na Islamic State yari imaze kwigarurira igice kinini cy’igihugu.
Abasigaye mu gihugu basabwe guhinduka abasilamu kandi bagatanga imisoro y’ibihano babyanga bakicwa. Abasaga 100,000 bivugwa ko bahunze bava mu mujyi wa Mosul wiganjemo abakirisito. Icyo gihe abakirisito benshi barishwe insengero hafi ya zose zirafungwa burundu.

9.Yemen

Iki gihugu gituwe n’abaturage basaga Miliyoni 29 ariko abakirisito bangana na 1% gusa. Muri iki gihugu nta muntu wemerewe kugaragaza imyemerere ya gikirisito. Amategeko ahana abantu bashaka kuva muri Islam bajya mu madini ya gikirisito.
Ushatse guharanira uburenganzira bwe mu by’imyemerere ya gikirisito aricwa cyangwa agashimutwa bitaba ibyo agafungwa.

10. Iran

Muri Miliyono zisaga 82 z’abatuye Iran, 1% gusa ni bo bemera ko ari abakirisito nubwo babayeho mu buzima bubi bazira imyemerere ya gikirisito.

Islam ni ryo dini ryemewe muri Leta ya Iran, kurivamo ukajya mu yandi madini, bifatwa nko kwigomeka kuri Leta.
Abimukira ni bo bemerewe kuba abakirisito ariko abenegihugu bo bahanirwa guhindura idini. Insengero zihora zigenzurwa ngo harebwe niba nta muntu mushyashya wahindutse umukirisito avuye mu idini ya isilamu.