Print

Umunyamakurukazi wo muri Saudi Arabia yahunze igitaraganya kubera imyenda yari yambaye asoma amakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2018 Yasuwe: 2057

Uyu munyamakurukazi ukomoka muri Saudi Arabia,yarangije gusoma amakuru aburirwa irengero nyuma y’uko yo gushinjwa kwica amahame agenga imyambarire y’umugore w’umuyisilamu muri iki gihugu cyiganjemo abayisilamu.

Akanama gashinzwe imyitwarire y’abanyamakuru muri Saudi Arabia kemeje ko imyambarire y’uyu munyamakurukazi idahwitse ndetse akwiye gutabwa muri yombi agahanwa.

Uyu munyamakuru yari yambaye ikanzu isatuye cyane yerekanaga ipantalo yari yambariyeho ndetse igaragaza umubiri we kandi bitemewe muri iri dini bishobora kuzamuvirimo urupfu aramutse afashwe.

Uyu munyamakurukazi yasomaga amakuru yerekeranye no gukuraho itegeko ribuza abagore gutwara imodoka mu bihugu by’abarabu bigendera ku mahame ya Islam.

Ubwo aya mashusho agaragaza imyambarire idahwitse y’uyu munyamakurukazi w’umuyisilamu yajyaga hanze,abayobozi batandukanye bahise basaba ko uyu mugore ashakishwa agatabwa muri yombi,nawe ahita ashyira ku rubuga rwe rwa Snapchat ifoto y’itike y’indege na pasiporo yerekana ko yamaze guhunga.