Print

Maradona yashoye akayabo mu guhiga umuntu wakwirakwije ibihuha bivuga ko yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2018 Yasuwe: 2046

Maradona uri mu Burusiya ahari kubera igikombe cy’isi,yababajwe n’amakuru aherutse kujya hanze ko yapfuye,bigateza umuryango we ikibazo byatumye anyomoza aya makuru hirya no hino ku isi ndetse yatangiye urugamba rwo gushaka uwakwirakwije ibi bihuha kugira ngo amwihimureho.

Maradona yagaragaye ari kwitabwaho n’abaganga ku wa kabiri

Iki cyamaamare cyavuze ko cyababajwe n’ibi bihuha ndetse cyiteguye gushaka uyu munyabinyoma wakuye benshi mu bafana be umutima ndetse ashyiraho akayabo k’ibihumbi by’amapawundi ku muntu uzamwereka uyu muntu.

Yagize ati “Nababajwe no kumva amakuru ya za Ambulance n’ibitaro ndetse bivugwa ko napfuye.Njye n’ikipe yanjye tumeze neza kandi turi hamwe gusa ntitwiyumvisha ukuntu ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ikinyoma kimeze kuriya.Narababaye cyane kuko ejo mu gitondo umukobwa wanjye yarampamagaye kugira ngo amenye ko meze neza.Yambwiye ko abagize umuryango wanjye bari hirya no hino bahangayitse bituma nitabaza ibinyamakuru bikomeye kugira ngo nyomoze ibi binyoma kuko amakuru mabi arihuta kurusha ameza.”

Maradona w’imyaka 57 yanyomoje kandi amakuru yavuze ko yajyanwe mu bitaro kubera kwishimira intsinzi ya Argentina aho bimwe mu binyamakuru byavuze ko uyu mugabo yajyanwe kwa muganga nyuma yo kwishimira ko Argentina yakomeje, akarwara umutima.

Maradona yamaze impungenge abakunzi be ababwira ko agitera umugeri

Maradona yakwirakwije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agitera akuka ndetse ko yiteguye guhemba akayabo k’ibihumbi birenga 8 by’amapawundi uzamufasha kubona uyu munyabinyoma wavuze ko yapfuye kandi akiriho.