Print

Senegal yari isigaye ihagarariye umugabane w’Afurika isezerewe kubera amakarita menshi y’imihondo yahawe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2018 Yasuwe: 1007

Senegal yari isigaye ari amizero ya Afrika nyuma y’uko andi makipe 4 yari ahagarariye Afurika muri iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya yasezerewe,ntibashije gukomeza kuko yatsinzwe igitego 1-0 na Colombia cyatsinzwe na Yerry Mina ku munota wa 74 w’umukino.

Senegal yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru,biyifasha gusatira cyane Colombia byatumye ihabwa penaliti ku munota wa 17 gusa umusifuzi yisubiraho kubera amashusho ya VAR.Nyuma y’aya mahirwe Senegal yakinnye ishaka inota rimwe birangira itsinzwe igitego gitumye basezererwa.

Nubwo na Pologne yatsinze Ubuyapani igitego 1-0,bigatuma inganya amanota 4 ndetse n’ibitego bari bazigamye,FIFA yakoresheje itegeko rya Fair Play,aho bareba ikipe itarahawe amakarita menshi,birangira Ubuyapani bukomeje.

Mu itsinda H Colombia niyo irangije iyoboye n’amanota 6 ikurikiwe n’Ubuyapani na Senegal banganya amanota 4 n’ibitego,ariko imyitwarire mibi y’abakinnyi ba Senegal ibakoze kuko bahawe amakarita menshi.