Print

Umwicanyi yarashe abanyamakuru 5 barapfa abaziza kumusebya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2018 Yasuwe: 1155

Uyu mwicanyi yabanje kwandikira aba banyamakuru ko azabarasa babigira imikino none byarangiye ashyize mu bikorwa uyu mugambi mubisha,abasanga mu cyumba bakusanyirizamo amakuru arabarasa yica abagera kuri batanu.

Ramos warashe abanyamakuru

Abanyamakuru yishe ni Wendi Winters, Rebecca Smith, Robert Hiaasen, Gerald Fischman na John McNamara gusa yakomerekeje abandi babiri.

Uyu Ramos yari afite imbunda ntoya ndetse na gerenade ubwo yajyaga kwimara inzika yatewe n’umwe mu banyamakuru b’iki kinyamakuru wamushyize kuri Facebook amushinja kwiruka ku mugore wamwanze amubuza amahwemo.

Uyu mwicanyi yahise atabwa muri yombi ndetse yabanje kwanga kuvuga uwo ariwe ubwo abapolisi binjiraga mu nzu iki kinyamakuru gikoreramo bumvise amasasu,biba ngombwa ko bapima ibikumwe bye bamenya uwo ariwe.



Aba nibo banyamakuru bishwe