Print

Hashinzwe idini rivugako abasinzi bose bazabona ijuru

Yanditwe na: Muhire Jason 29 June 2018 Yasuwe: 1507

Muri Afurika y’Epfo umugabo witwa Bishop Tsietsi D Makiti ufite imyaka 53 y’amavuko yashinze idini ryitwa Gobola Church ryamamaza ubusinzi ndetse bakavuga ko abanywi bose b’inzoga bazajya mu ijuru.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo abasengera muri iri dini, abenshi ni ababa barirukanwe mu yandi madini kubera imyitwarire idahitse irimo n’ubusinzi ndetse n’ubusambanyi.

Bishop Tsietsi Makiti agira ati “Abantu ntibagomba kwanga Gabola Church, nifuza kubisubiramo ko ntakibi cy’inzoga cyangwa kunywa, niba umuntu agize ikibazo kubera ko yanyoye, ni uwo muntu uba wagize ikibazo ntabwo ikibazo kiba ari inzoga, ntimugashinje inzoga icyaha”.

Iri dini rishya ryamamaza ubusinzi, rikaba rifata umuyobozi waryo, Bishop Tsietsi D Makiti, w’imyaka 53 nka Papa w’Umunyafurika. Bishop Tsietsi D Makiti afatwa nka Papa w’Umunyafurika, mu misengere yaryo, abayoboke baba bashishikarizwa kunywa inzoga nyinshi, ko ibintu byose byaremwe n’Imana.


Iri dini rya Gobola church rimaze kugira abayoboke bakabakaba ibihumbi 15. Mu myemerere yabo, bavuga ko umuntu wese unywa inzoga azagira ubuzima bw’iteka.