Print

Nyarugenge: Abaturage babonye umurambo w’ umugabo muri Nyabarongo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 June 2018 Yasuwe: 1611

Uyu mugabo yakuwe mu mazi bigaragara ko yaba yishwe kuko yari apfutse ishashi mu mutwe, anaziritse amaboko.

Iperereza ryahise ritangira ku rupfu rw’uyu musore nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel, yahise yatangarije IGIHE ko umurambo ugiye gusumwa.

Yagize ati “Imodoka igiye kuwutwara ku Bitaro bya Kacyiru kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu.”

Polisi yahumurije abaturage ko nta mpungenge z’umutekano bakwiye kugira.