Print

Ringtone wahaye ishyo ry’inka Zari akamubenga yatangiye gutereta undi mugore

Yanditwe na: Muhire Jason 29 June 2018 Yasuwe: 1793

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla cyo muri Kenya cyavuze ko nyuma yuko Ringtone aburiwe irengero mu minsi yashize kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho yari yaragiye kureba Don Zella ndetse bakaba barasangiye mu gihe bagiranaga ibiganiro hagati yabo.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivugako mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru kitwa SDE yavuze ko yahuye nuyu mugandekazi ndetse basangira ikawa aho mu biganiro bagiranye birimo ukuba yazamwemerera akamushyira mu mashuhso y’indirimbo ateganye gufata.

Ubwo yabazwaga niba ntamubano waba uri hagati yabo na Don yirinze kugira icyo abitangazaho gusa avuga ko ibyo baganiriye hagati yabo bizajya hanze mu gihe cya vuba , aho bamwe basigaye mu rujijo bibaza niba uyu mugabo agiye gukundana na Don Zella cyangwa niba ari ukumusaba ko yazamushyira mu mashusho y’indirimbo gusa , ibi byose bikaba bizamenyekana mu minsi iri mbere.