Print

Mu mafoto reba abantu 13 bari guhatanira ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi muri Zimbabwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 June 2018 Yasuwe: 3729

Mr Ugly, ni amarushanwa amaze iminsi atangijwe muri icyo gihugu arahuriza hamwe abagabo 13 biyiziho kuba aribo babi.Ngo uzatsinda azahembwa anambikwe ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi muri Zimbabwe.

Hejuru y’ibyo,uzatsinda azanahabwa umwanya ahagararire igihugu cye mu marushanwa y’abagabo babi ku rwego rwa Afurika azabera muri Afurika y’Epfo.

Umugabo witwa Mison Sere mu 2015 yegukanye iri rushanwa ariko biza gutahurwa y’uko ububi bwe butari karemano kuko baje gusanga yarahinduje isura.Byakuruye umwuka mubi mu bategura iri rushanwa n’abaturage bakomeje kuvuga ko ibihembo yahawe n’amafaranga agera ku madorali 500 akwiye kubyamburwa.

Icyo gihe kandi umugabo witwa William Masvinu yavuze ko yababajwe no kubona Mison Sere ahabwa ikamba kandi yarihinduye isura n’uruhu byatumye agira uruhu rutari urw’umimerere.

Ibi ninabyo byatumye mu 2016 aya marushanwa ataba bitewe na bamwe mu bantu bakomezaga gushinja akanama kabitegura kubogama.

Mu kiganiro na Africanews ducyesha iyi nkuru , David Machowa, usanzwe utegura aya marushanwa yahamije ko muri aya marushanwa hazarebwa ku isura mbi kurusha izindi.Ngo bamaze kwitegura mu buryo bushoboka kuburyo ntawuzongera kubaca mu rihumye kandi atari mubi ngo yegukane ikamba.

Mison Sere wegukanye ikamba muri 2015 [I buryo] na William Masvinu watangaje ko ari we mubi kurusha Sere wegukanye ikamba