Print

BK igiye guha urubyiruko miliyoni 60 zizishyurwa nta nyungu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 June 2018 Yasuwe: 658

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 ibigo by’urubyiruko bitanu muri 25 biri mu marushanwa, bizagabana amafaranga angana na miliyoni 60 nyuma y’amahugurwa azamara amezi atandatu.

BK yabitangaje nyuma y’igikorwa cyo gutoranya ibyo bigo 25 mu bigo 102,igikorwa
cyakozwe n’Ikigo gitanga amahurwa n’ubujyanama ku micungire y’imishinga cyitwa ‘Inkomoko’.

BK na Inkomoko biyemeje ko uwo mushinga wo guteza imbere ishoramari mu rubyiruko wiswe “Urumuri”, uzaba igikorwa ngarukamwaka.

Umuyobozi wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima avuga ko ibigo byinjiye mu marushanwa, bitoranywa hashingiwe ahanini ku kuba bifite ibikorwa birambye kandi bizatanga imirimo ku bantu benshi bashoboka.

Ati “Umushinga utoranywa ugomba kuba wanditswe muri RDB, ugomba kuba winjiza miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, ugomba kuba umaze nibura amezi atandatu ukora. Ikindi kandi,twashatse kureba niba ikigo cyatangijwe kizaba kikiriho mu myaka myinshi iri imbere kandi kikazaba gitanga imirimo ku bantu benshi bashoboka”.

Umushinga ‘Ibitekerezo Digital Studio’ wa Innocent Mugisha ushushanya ibitabo by’abana hifashishijwe ikoranabuhanga, ni umwe mu yatoranijwe kubera gukora udufilimi n’imyandiko byigisha abana.

Mugisha yagize ati “Uyu mushinga uzaramba kuko dukora ku buzima bwa buri munsi, abana barahari, ibigo by’amashuri bikeneye ibyo bitabo. Ntabwo dushaka ko abana b’u Rwanda bamenyera kureba amafilimi no gusoma ibitabo byo hanze gusa, kuko natwe dufite inkuru twavuga, ba Ruganzu b’u Rwanda nta muntu ubazi”.

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi avuga ko ibigo bitangira ari bito ariko bifite icyerekezo cy’igihe kirekire, ari byo bizaba abakiriya b’ukuri b’iyo banki.

Dr Karusisi yagize ati: ”Twatanze miliyoni 60 umwaka ushize, n’ubu ni yo tugiye gutanga kuko abayahawe ubushize barimo kwishyura neza. Twiyemeje gukomeza iyi gahunda mu yindi myaka iri imbere”.

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ’RDB’, rugaragaza ko nubwo rwakira umubare munini w’abaza kwandikisha ishoramari rishya, ibigo by’ubucuruzi birenga 60% bifunga bitararenza imyaka itatu bitangiye gukora.


Comments

Dunia kamoki 29 June 2018

une goutte dans l’océan.cela convient pour 6 personnes seulement.icyo ni igitonyanga mu nyanja y’urubyiruko rutagira akazi.muzihangane mubahe miliyari imwe