Print

Umugore yahuye n’uruva gusenya ubwo yishimiraga intsinzi ya Brazil

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2018 Yasuwe: 4620

Uyu mugore wari kumwe n’inshuti ze bari kunywa umuvinyo mu nzu ye iherereye ahitwa Itatiba ari nako bareba umupira wa Brazil na Serbia warangiye,ikipe ye itsinze Serbia ibitego 2-0,bituma asagwa n’ibyishimo anyerera ku kirahuri yari afashe kimwinjira mu ijosi ahita ahasiga ubuzima.

Maiocha yapfuye azize gukunda ikipe ya Brazil

Ubwo umusifuzi yasifuraga ifirimbi ya nyuma ko uyu mukino wo mu itsinda E urangiye ku ntsinzi ya Brazil,uyu mugore w’imyaka 30 yahagurutse ashaka kwiterera hejuru we na bagenzi be,niko kugwira iki kirahuri yari afashe mu ntoki kimujomba mu ijosi kirinjira ahita apfa.

Polisi yavuze ko uyu Maiochi wari utarashaka, yari afashe telefoni mu kiganza kimwe ikindi gifashe ikirahuri cy’umuvinyo byatumye ubwo yagwaga ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ananirwa kwiramira.

Inshuti zari kumwe nawe zagerageje guhagarika amaraso ye ngo ye kuva ari menshi mu gihe zari zitegereje ko imbangukiragutabara ihagera,yahageze yashyizemo umwuka.