Print

Mu mafoto reba abakobwa b’uburanga kuri instagram bakomeje kwamamara mu gihugu cya Uganda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 June 2018 Yasuwe: 5837


Abakobwa bari kuri uru rutonde, bamaze kwamamara mu gihugu cya Uganda ndetse bamwe muri bo batangiye gusarura amafaranga binyuze kuri izi mbuga bijyanye n’umubare w’ababakurikira.

Umuntu ukurikirana aba bakobwa umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima babayeho biturutse ku mafoto n’amashusho basakaza kuri Instagram na Snapchat berekana uko babyutse, uko bafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo bahisemo kwambara uwo munsi, gahunda yabo y’umunsi kugeza bahengetse umusaya.

Aba bakobwa hafi ya bose, bakurikirwa n’ibihumbi byinshi by’abantu ahanini mu bituma bakurikirwa cyane ku isonga haza ubwiza bwabo n’umwihariko w’amafoto basakaza.

Ubuzima aba bakobwa babayemo bujya gusa neza n’ubw’ibyamamare by’i Hollywood aho usanga inkumi yaramamaye biturutse ku gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa ndetse benshi bikababashisha kwitunga no kwigwizaho imitungo.