Muri uyu mukino wo mu itsinda C,APR FC yageze muri Tanzania ikererewe kubera gushaka gusoza shampiyona,yagowe n’intangiriro z’irushanwa biyiviramo gutsindwa.
Ibitego bya Singida FC byatsinzwe na Habib Kyombo ku munota wa 8 n’icya Tiber John ku munota wa 82 mu gihe igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Nsabimana Aimable mu minota 4 y’inyongera.
APR FC iri mu itsinda C hamwe na Singida United yo muriTanzania, Simba SC nayo yo muri Tanzania na Dakadaha yo muri Somalia, igomba gushaka amanota mu mikino isigaye cyane ko hazazamuka amakipe 2 aziyongeraho aya 3 yitwaye neza.
Nta nkoko yicyaro itora mumujyi