Print

APR FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere muri CECAFA Kagame Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2018 Yasuwe: 2319

Muri uyu mukino wo mu itsinda C,APR FC yageze muri Tanzania ikererewe kubera gushaka gusoza shampiyona,yagowe n’intangiriro z’irushanwa biyiviramo gutsindwa.

Ibitego bya Singida FC byatsinzwe na Habib Kyombo ku munota wa 8 n’icya Tiber John ku munota wa 82 mu gihe igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Nsabimana Aimable mu minota 4 y’inyongera.

APR FC iri mu itsinda C hamwe na Singida United yo muriTanzania, Simba SC nayo yo muri Tanzania na Dakadaha yo muri Somalia, igomba gushaka amanota mu mikino isigaye cyane ko hazazamuka amakipe 2 aziyongeraho aya 3 yitwaye neza.


Comments

29 June 2018

Nta nkoko yicyaro itora mumujyi