Print

Umutoza wa Uruguay yavuze amagambo akomeye kuri Cristiano Ronalo barahura uyu munsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2018 Yasuwe: 1626

Uyu mukambwe w’imyaka 71 yabwiye abanyamakuru ko Cristiano ari umukinnyi wa mbere ku isi ndetse bigoye kuvuga ko Godin wenyine yamuhagarika,ahubwo abakinnyi be bagomba gukorera hamwe bakamubuza gukina.

Tabarez yavuze ko nta mukinnyi mubo afite wahagarika Ronaldo

Yagize ati “Cristiano ni umwe mu ba rutahizamu ba mbere ku isi.Afite ubuhanga bwinshi kandi budasanzwe kandi niwe muyobozi wa Portugal.Nta muntu n’umwe Wabasha kumufata mu ikipe yacu.nTabwo ari Godin ndetse nta n’umwe.Tugomba gukorera hamwe ndetse tugahuza umukino nkuko twabigenje mu mikino iheruka.

Cristiano Ronaldo na Portugal ye baratana mu mitwe na Uruguay uyu munsi ku I saa mbili z’umugoroba mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi aho ikipe irabasha gukomeza izahura n’irarokoka hagati ya Argentina n’Ubufaransa barakina uyu munsi saa kumi.