Print

Perezida Trump yateye ububyara mugenzi we agendeye kuri Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 June 2018 Yasuwe: 3451

Bari babikomoje ku gikombe cy’ Isi kirimo kubera mu gihugu cy’ Uburusiya. Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ntabwo cyabashije kwitabira iyi mikino kuko cyaviriyemo mu majonjora.

Perezida Sousa asa nuwakoze ikosa rito yibutsa Perezida Trump ko umukinnyi mwiza ku Isi ari umunyapoltugal.
Donald Trump yahise arita mu gutwi ati “Njye ntabwo ndi umufana ukomeye w’ umupira w’ amaguru. Nta bintu byinshi nzi mu mupira w’ amaguru”

Iki kiganiro bakigiranye ubwo Perezida Marcelo Rebelo De Sousa yari yasuye ibiro bya Perezida wa Amerika White House.

Perezida Sousa yagize ati "Ntiwirengagize ko Portugal ifite umukinnyi wa mbere ku isi”

Sousa yavuze ibi mu gihe bigoye cyane kwemeza umukinnyi wa mbere ku isi hagati ya Messi wo muri Argentine na Cristiano Ronaldo wo muri Portugal.

Ibi Perezida Trump ntiyabitinzeho ahubwo yahise asubiza Perezida Sousa ati “Iyo Cristiano yiyamamaza muhanganye, ushobora kuba utari gutsinda” abivuga bigaragara ko arimo gutebya.

Afrikmag yatangaje ko nubwo Perezida Trump yabivuze agaragaza ko atebya , Perezida Marcelo Rebelo de Sousa yahise asubiza byihuse ati “Bwana Perezida, Reka ngire icyo nkwibwirira. Portugal ntabwo ari nka Leta zunze ubumwe za Amerika”.

Perezida Sousa ntabwo yasobanuye icyo ashatse kuvuga ariko byumvikana ko yanenze uko Perezida wa Leta zunze ubumwe atorwa.