Print

Reba ibyo Anita Pendo yatangaje ku mwana wa kabiri agiye kubyara[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 June 2018 Yasuwe: 5220


Uyu munyamakuru akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane mu Rwanda yemeje aya makuru amaze iminsi acicikana,yifashishije urubuga rwe rwa Instagram.Ubu butumwa Anita akaba yabusohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kamena 2018, buri kumwe n’ifoto imugaragaza yambaye umwambaro w’ikanzu nini y’umutuku wijimye, yicaye mu ruganiriro ndetse akaboko kamwe gafashe ku nda akandi gakora ku itama,maze atangaza ko ashimira Imana yamuhundagajeho imigisha kuri ubu akaba ategereje kwibaruka undi mwana.

Yagize ati :“Nta gihunga, nta guhungabana, nta maganya, ahubwo ndavuga imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo. Ndagutegereje kibondo cyanjye. [Akurikizaho utumenyetso tw’imitima ibiri n’akagaragaza umugore utwite]”