Uyu ,mugabo utunze ubwoko bwinshi kandi butandukanye bw’imodoka,akomeje kwamamara ku mbuga nkoranyamabaga kubera ubwiza bw’iyi modoka ye nshya ndetse benshi bibaza icyo akoresha imodoka ze dore ko agura buri bwoko bugezweho.
Uretse iyi modoka nshya yaguze afite ubundi bwoko nka Aston Martin DB9,Lamborghini, aRolls Royce na Porsche Cayenne Turbo ndetse mu minsi ishize we na bagenzi be bakinana muri Real Madrid baherutse guhabwa imodoka za Audi.
Kugura buri modoka isohotse s’igitangaza kuri uyu munya Portugal,kuko buri mwaka ahembwa miliyoni 20 z’amapawundi bityo gukuramo miliyoni 2 bisa n’igitonyanga kimwe kivuye mu Nyanja.