Print

Rutamu yatangaje igihe azasezerera ku kazi k’ubunyamakuru nyuma yo gusezererwa kwa Argentina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2018 Yasuwe: 9394

Uyu munyamakuru ukundwa na benshi mu bakurikirana imikino mu Rwanda yabwiye abakunzi be mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira ko Argentina nidatwara igikombe cy’isi uyu mwaka azegura muri aka kazi none yasezerewe n’Ubufaransa mu mikino ya 1/16 itwinzwe ibitego 4-3, byatumye yemeza ko nyuma ya Taliki 15 Nyakanga uyu mwaka atazongera kumvikana kuri micro.

Rutamu (wambaye amadarubindi) yari afite abafana benshi

Yagize ati “Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzaba ku wa 15 Nyakanga 2018,bakimara gutanga igikombe nzahita mva mu mwuga w’itangazamakuru njye guhinga,njye gukora ibindi.Igikombe cy’isi kirarangira ndangije amasezerano y’abantu turi kwamamariza mpite mva mu mwuga w’itangazamakuru byemewe n’amategeko.”

Rutamu yakoranaga na Rugimbana Theogene bakuze ari inshuti magara

Rutamu ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu byo kogeza umupira kuko yakoreye amaradiyo akomeye arimo Radio Rwanda,Flash FM,Isango Star,Radio 1 na RC Nyagatare yatangiriyeho umwuga.


Comments

Habanabashaka Gervais 9 July 2018

Rutamu wakwisubiyeho ko ubugabo butisubiraho bubyara ububwa tubabarire


jiburaritali 2 July 2018

Aha ari kubura ubwenge pe,ubugabo butisubiraho bubyara ububwa.,niba akunda umwuga yisubireho kdi yirinde guhubuka mumagambo,ariko niba adakunda umwuga we yigendere ajye mubindi


1 July 2018

mumbarure ndabinjyinze mubwire rutamu ahagarike gusezera ndaturuka iremere nambayubusa buriburi njyere nyabugogo


antonio munyandorero 1 July 2018

yihutiraho gufana no gukora ni ibintu bibiri bitandukanye ,nakomeze yikorere akazi.


oya ndumva kubwanjye atahutiraho ngo agende kuko bitubaho twese nukuri. 1 July 2018

Emmanuel Ntarwokuvuga


faustin ngabo 30 June 2018

mwiriwe neza ariko Rutamu ibyo avuga nukuri muzabidusesengurire neza cy yagirango yandike izina kw isi murakoze ahaaaaaaaaaaaaaaaa