Print

Ubuzima bubabaje bw’umukobwa wamaze imyaka 5 aba mu buvumo bwabagamo ibikoko bikaze yababaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2018 Yasuwe: 2641

Uyu munya Sweden wavukiye muri Brazil, yakuriye mu buzima nkubw’umwana wagaragaye muri filimi mpimbano yitwa Jungle Book,agakura ahigwa n’abahigi bicaga inyamaswa za Jaguar.

Uyu mukobwa yavuze ko we na nyina babaye muri ubu buvumo abana na mama we batunzwe no kwiba no guhiga inyoni zo kurya.

Mu gitabo cyitwa Never Stop Walking uyu mukobwa yanditse,yavuze ukuntu yabaye muri ubu buvumo ahiga inyoni ndetse yigeze kubura ibyo kurya yica umwana wo ku muhanda yabonye aramurya.

Christina wabanaga muri ubu buvumo na nyina,yavuze ko bigeze guterwa n’inyamaswa y’inkazi ya Jaguar bakagira ubwoba bwinshi gusa ku bw’amahirwe ntibabone.

Christina yazanywe na nyina kuba mu buvumo muri Mata 1983 ubwo yari afite imyaka 15 batangira gutungwa no guhiga inyoni bakazica bakoresheje itopito ndetse no kugurisha indabo bakabona ikibatunga.

Christina yavuze ko ubwo bari muri ubu buvumo rimwe na rimwe bajyaga gusabiriza mu mihanda yo mu mujyi wa Sao Paulo kugira ngo babone ikibatunga nubwo bafatwaga nabi ndetse bagatukwa bikomeye.

Christina nubwo yari muto yatangiye kujya yiba ibyo kurya mu masoko ari kumwe n’abandi bana bari baziranye kugeza ubwo umwe mu nshuti ze yishwe na polisi ubwo yafatwaga yibye.

Christina yavuze ko atazibagirwa umunsi yarwanye n’umurara bahuriye ku muhanda bapfa igice cy’umugati yari atoye mu kimoteri,akamujomba ikirahuri mu nda bikarangira amuhitanye.

Nkuko buri muntu wese aba afite isaha Imana yagennye kuzamusubiriza,uyu mwana w’umukobwa yakuwe mu buvumo nyuma y’urupfu rwa nyina ajyanwa kurererwa mu kigo cy’imfubyi ndetse abona umuryango umurera wamufashije kwiga none yasohoye igitabo kiri gusomwa na benshi kubera iyi nkuru ye itangaje.

Nyuma y’imyaka 24 avuye muri Brazil yakuriyemo,yaragarutse ndetse asura ubu buvumo yabanagamo na nyina,abonera gusura n’ikigo cy’imfubyi.