Print

Chris Froome ntabwo azitabira Tour de France y’uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2018 Yasuwe: 410

Uyu Mwongereza ukundwa na benshi mu bakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi kubera ubuhanga bwo kuzamuka imisozi afite,yabwiwe ko uyu mwaka atazashinjagira gitore imbere ya Champs Elysees nkuko asanzwe abigenza kubera ko mu nkari ze basanze yarakoresheje imiti myinshi ya salbutamol.

Froome washakaga gutwara Tour de France ku nshuro ya 5 yabujijwe gukina iy’uyu mwaka

Abashinzwe gutegura Tour de France bazwi nka ASO bayobowe na Christian Prudhomme usanzwe ari directeur wa Tour de France, bandikiye ikipe ya Sky Froomey asanzwe akinira, bamubwira ko agomba gusubiza amerwe mu isaho,atazakina Tour de France y’uyu mwaka ngo abashe kugera ku gahigo ko gutwara iri rushanwa ku nshuro ya 5 nkuko abakinnyi bakomeye barimo Bernard Hinault,Miguel Indurain,Eddy Merckxx babigenje.

ASO yabwiye Sky ko batakwemera ko umukinnyi ukekwaho gukoresha imiti yongera imbaraga akina Tour de France, kuko byakwica isura y’iri rushanwa, byatumye Sky ihita itanga ikirego muri komite Olimpike yo mu Bufaransa isaba ko iki cyemezo cyakurwaho Simba wanyika akitabira Tour de France yahabwaga amahirwe yo kwisubiza.

Iyi komite Olimpike izumva iki kirego ku wa 03 Nyakanga uyu mwaka gusa biravugwa ko iki kirego kiyirenze bizaba ngombwa ko hitabazwa urukiko ruburanisha imanza za siporo rwa CAS gusa bizaba Tour de France yaratangiye kuko izatangira Taliki ya 07 Nyakanga uyu mwaka.

Froome yari asanzwe anywa iyi miti ya Salbutamol kuko arwara indwara ya Asima kandi niyo iyivura ,gusa yarengeje ingano yemerewe kunywa biteza ikibazo mu bashinzwe imyitwarire mu mukino wo gusiganwa ku magare bamushinja kuyikoresha mu rwego rwo kugira ngo imufashe gutsinda.

Sky yari yaramaze gutangaza ikipe izakina Tour irimo na Froome gusa natabasha gutsinda azasimbuzwa bitume abasore 3 bagize ikipe ya Movistar Nairo Quintana,Alejandro Valverde na Mikel Landa babona amahirwe yo kwegukana iri rushanwa biyongeraho Romain Bardet wa Ag2R La Mondiale,Daniel Martin wa UAE Team Emirates,Ritchie Porte wa BMC na Kabuhariwe Vincenzo Nibali wa Bahrain Merida.

Froome aherutse gutwara irushanwa rya Giro d’Italia y’uyu mwaka akoze agashya ko kwatakira ku birometero 80 mu gace ka 18 k’iri rushanwa.