Print

Imodoka ya bisi yamanutse ku manga y’umusozi ihitana abarenga 48

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2018 Yasuwe: 4444

Iyi modoka yerekezaga Ramnagar ivuye ahitwa Bhoan,yamanutse ku manga y’umusozi igeze mu gace kitwa Gween, ihitana abantu 45 ako kanya mu gihe abandi 5 bari hagati y’urupfu n’ubuzima.

Iyi manga iyi modoka yahanutseho yareshyaga na metero 200 gusa polisi y’Ubuhindi ntiyigeze ivuga neza icyateye iyi mpanuka.

Minisitiri Trivendra Singh Rawat yihanganishije imiryango y’ababuze ababo ndetse avuga ko ababuriye ababo muri iyi mpanuka,leta izabaha impozamarira ndetse yiyemeje kwishyurira indembe mu bitaro bya Dehradoon