Muri uyu mukino wabereye Lagos national stadium,u Rwanda rwatsinze Uganda yarutsinze mu majonjora yaherukaga amanota 92 kuri 79 arimo 20 y’umusore Kenneth Gasana wigaragaje cyane.
Uko umukino wagenze mu duce 4 twose
Ku munsi w’ejo u Rwanda rwasebejwe na Nigeria yari imbere yabo,irutsinda amanota 111 kuri 70,ariko uyu munsi abasore b’umutoza Vladimir Bosnjak beretse umuturanyi ko nta mugabo ugwa mu cyobo kabiri babatsinda babarusha cyane.
U Rwanda rwazamutse ari urwa kabiri mu itsinda B nyuma y’aho rwari rwatsinze Mali amanota 82 kuri 72 mu mukino wa mbere.