Print

U Rwanda rwigaranzuye Uganda rwerekeza mu majonjora ya kabiri yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’isi cya Basketball

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2018 Yasuwe: 1519

Muri uyu mukino wabereye Lagos national stadium,u Rwanda rwatsinze Uganda yarutsinze mu majonjora yaherukaga amanota 92 kuri 79 arimo 20 y’umusore Kenneth Gasana wigaragaje cyane.

Uko umukino wagenze mu duce 4 twose

Ku munsi w’ejo u Rwanda rwasebejwe na Nigeria yari imbere yabo,irutsinda amanota 111 kuri 70,ariko uyu munsi abasore b’umutoza Vladimir Bosnjak beretse umuturanyi ko nta mugabo ugwa mu cyobo kabiri babatsinda babarusha cyane.

U Rwanda rwazamutse ari urwa kabiri mu itsinda B nyuma y’aho rwari rwatsinze Mali amanota 82 kuri 72 mu mukino wa mbere.