Print

Sergio Ramos yahaye igisubizo gitangaje abamubazaga ibyo gusezera mu ikipe y’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2018 Yasuwe: 1179

Uyu myugariro w’imyaka 32 utaragize umukino mwiza ku munsi w’ejo,yabwiye abanyamakuru ko ibyo gusezera mu ikipe y’igihugu atabikozwa ndetse azerekeza mu gikombe cy’isi cya 2022 afite ubwanwa bwinshi.

Yagize ati “Birashoboka ko ibi aribyo bihe bibi tugize kuba dusubiye mu rugo tudatsinzwe umukino n’umwe.Ndifuza gukomeza gukinira ikipe y’igihugu imyaka myinshi iri imbere kuko ntashye mu rugo mfite uburibwe bwinshi.Ngomba kuzajya muri Qatar mfite ubwanwa bwinshi nibiba ngombwa.”

Sergio Ramos yababajwe bikomeye no gusezererwa muri iki gikombe cy’isi n’Uburusiya kuri penaliti 4-3 ku munsi w’ejo,kuko nyuma y’umukino yagaragaye arira cyane.