Print

Pavard watsindiye Ubufaransa igitego cy’ akataraboneka yarijijwe n’ ubutumwa yagenewe n’ ababyeyi be

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 July 2018 Yasuwe: 3083

Benjamin Pavard w’ imyaka 22 y’ amavuko yahesheje ishema ikipe y’ igihugu y’ Abafaransa ‘Blues’ muri iki gikombe cy’ Isi kirimo kubera mu Burusiya.

Uyu mukinnyi watsinze Argentina igitego cya mbere cyiza muri iri rushanwa yari yizeye ko ababyeyi be baramushimira. Ninako byagenze ubwo yari kuri televisiyo yitwa ‘Telefoot’.

Ababyeyi ba Benjamin Pavard aribo Nathalie na Frédéric iyi televiziyo yabafashe amashusho bashimira umwana wabo arimo amagambo yatumye umwana wabo yishima amarira amubunga mu maso.

Bati "Turagushimira ku bw’ intsinzi, kuba watumye Ubufaransa bukomeza, by’ umwihariko igitego cy’ akataraboneka cyatumye tuvugwa cyane. Turakwishimiye bikomeye , turi mu bihe bidasanzwe, kandi tukwifurije amahirwe masa no mu bihe biri imbere”

7sur7 yatangaje ko uyu mukinnyi yumvise aya magambo kwihangana bikamunanira agaturika akarira.

Pavard yashimiye ababyeyi be ati "Baranyitangiye cyane kuva mu bwana bwanjye, ku mwaka 10 natangiye kuba kure yabo, ibilometero n’ ibilometero bagendaga baza kunsura ni ikintu gikomeye, (kiriya gitego) ni igihembo mbahaye kuko bampora hafi.”

Igitego Benjamin Pavard yatsindiye Abafaransa ku munota wa 54 ubwo bakinaga na Argentine cyabanjirijwe n’ icya Antoine Griezmann cyabonetse ku munota wa 14 gikurikirwa na bibiri byatsinzwe na Klian Mbappe ku munota wa 64 n’ icyo ku munota wa 64. Argentine ihita isezererwa mu gikombe cy’ Isi cya 2018 ku bitego 4 by’ Ubufaransa kuri 3.