Print

Bakoze umwitero urengeje kilometero uba uwa mbere ku Isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 July 2018 Yasuwe: 1057

Uyu mwenda ugizwe n’ amabara abiri , umweru n’ umutuku, uyu mwenda

Igitekerezo cyo gukora uyu mwitero cyagizwe n’ urubyiruko rubarizwa mu ishaka riri kubutegetsi mu gihugu cya Cambodia ukaba warakozwe n’ abasore n’ inkumi 23 000 mu gihe cy’ amezi atandatu.

Uyu mwitero uzwi ku izina rya "krama" warambuwe n’ abantu ibihumbi kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018 kugira ngo abakozi ba Guinness de records bawupime uburebure. Iki gikorwa cyabereye mu muhanda wo mu murwa mukuru wa Cambodia.

Uwari ayoboye uyu muhango Swapnil Dangarikar yagize ati "Kubera uburebure bwa metero 1,149.8 uyu mwitero ushyizwe mu gitabo cy’ uduhigo” Imbaga yari yitabiriye uyu muhango ihita ikoma amashyi y’ urufaya.