Print

Oliver Khan wabaye umunyezamu ukomeye mu Budage yatangaje abakinnyi 2 bagize uruhare mu gusezererwa k’Ubudage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2018 Yasuwe: 2878

Uyu mugabo wabaye kapiteni w’Ubudage,yanenze bikomeye ubwitange bw’aba bagabo avuga ko ntacyo bigeze bakora kugira ngo iki gihugu kidasezererwa mu gikombe cy’isi gisebye bikomeye.

Mesut Ozil yashinjwe na Khan ko ari mu bakinnyi bari ku rwego rwo hasi mu gikombe cy’isi batumye Ubudage busezererwa

Yagize ati “Ubudage bwari bukwiriye gusezererwa hakiri kare mu gikombe cy’isi.Abakinnyi ntibigeze bahuza umukino.Kuri njye Mesut Ozil na Sami Khedira nibo bitwaye nabi kurusha abandi bose.Nta bushake bagaragaje ndetse ku mukino wa mbere Ubudage bwatsinzwe na Mexico bitwaye nabi cyane bituma badakoreshwa ku mukino wa Sweden.kuri Koreya bahawe amahirwe yo gufasha ikipe bitwara nabi.N’abakinnyi bafite ubunararibonye ariko batagize icyo bamarira Ubudage.”

Khan yavuze ko Ubudage bufite akazi gakomeye ko kumenya abakinnyi bagomba gukoresha kuko amakipe yo mu Budage ari ku rwego rwo hasi mu marushanwa y’I Burayi ndetse n’abakinnyi b’inararibonye batangiye kunanirwa.

Koreya y’Epfo yatsinze Ubudage ibitego 2-0 mu mukino wabasezereye

Ubudage bwasezerewe mu matsinda y’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya,ari ubwa nyuma mu itsinda nyamara aribwo bwatwaye igikombe cy’isi giheruka kubera muri Brazil.