Print

Umugore wa Jamie Vardy yatangaje impamvu itangaje iri gufasha Ubwongereza kwitwara neza mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2018 Yasuwe: 2201

Uyu mugore uri mu Burusiya ndetse wagaragaye ari gusomana n’umugabo we mu buryo budasanzwe,yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi b’Ubwongereza bahagaze neza kubera ko baryamana n’abagore babo bajyanye mu Burusiya.

Umugore wa Vardy niwe uyoboye abagore b’abakinnyi b’Abongereza

Yagize ati “Umutoza yatumye abakinnyi baruhuka mu mutwe.Yemereye abakinnyi kujya baryamana n’abagore babo ndetse n’abakunzi babo nyuma y’umukino kandi byatumye baruhuka mu mutwe ndetse bibafasha kuruhuka neza.”

Uyu mugore wa Jamie Vardy babyaranye abana babiri,yavuze ko nta bushakashatsi bwemeza ko iyo abakinnyi baryamanye n’abagore babo mu irushanwa bituma ikipe itsindwa ariyo mpamvu ashimira umutoza w’Ubwongereza kuba yaratumye ikipe izamura urwego rwayo.

Ubwongereza bugomba guhura na Colombia ku munsi w’ejo mu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.